mercredi 17 décembre 2008

uburyo bwo kubaho neza unezerewe!!!



1. Ntukirirwe ubara imibare itaringombwa wivuna nk'imyaka (age), ibiro, umubyibuho. Reka
abadocteur bajye babibara nicyo bigiye kandi barabihemberwa

2. Wigwizeho inshuti nziza gusa mwishimana. Abagupfobya bagukritika ni abo
kukubuza morali gusa ntacyo bamaze (Kandi niba nawe ariko uteye ubwo nyine
urabe wumviramo)

3. Jya uhora wiga: Teza imbere impano zawe, jya Uhora ushakashaka utuntu dushya
mumakuru, Kuri internet, ushaka uko wateza ubumenyi bwawe imbere isi itazagusiga ukibura. Ntukigere ureka umara umwanya ntacyo uri gutekereza."Ubwonko buryamishijwe buhita buhinduka akarima k'abadaimoni bitorezamo.

4. Jya ushimishwa n'utuntu duto n'utw'amafuti.Ntukemere kurakara buri kanya!

5. Jya useka cyane, useke rwose werure. Jya useka wende guhera umwuka. Nihagira
inshuti igufasha guseka jya uyikunda umarane nayo igihe kirekire.

6. Igihe cyo kurira? Jya ugira agahinda nyine ariko bihite bishira wikomereze ubuzima
bwawe utabwangiza. Umuntu muzabana ubuzima bwose utagomba guhemukira
wambere ni wowe ubwawe. Baho rero wikwiyica ukiriho:Wibere ubwawe inshuti
nziza.

7. Jya wikwizaho ibintu ukunda nk'umuryango wawe niba uwufite, utunyamaswa,
inzibutso nziza, umuziki, jardin, imikino,... aho utuye nibwo buhungiro bwaw
bw'ibibazo ntukaharambirwe.

8. Nezezwa n'ubuzima bwawe: Menyako uri igitego, ntamuntu uriho usa nawe pe.
Ubuzima bwawe ni bwiza burinde Niba burwaye, buvuze vuba kandi ubukunze niba
utabyishoboreye, saba inkunga ntasoni ufite

9. Ntukabeho wicuzaaaa!Cyangwa wishinja ibyaha! Niba hari ikikurega jya uhita ucyihana
akokanya wibereho mumutuzo. Jyawishora mu bintu wemeye ingaruka zabyo mbere bityo
bikurinde guhora wicuza. Ntukemere guhorana inzika kumutima kuko zigushengurira ubusa
ntizitumewiberaho neza...Kubabarira ni umuti uzatuma ubaho neza igihe kirekire.

10. Jya ubwira abo ukunda ko ubakunda igihe cyose ubiboneye uburyo.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire